Ku wo umutima ukunda utabwirizwa gusa ubwenge bukaba bumpinyuza,
Ubutumwa bwawe buheruka bwangezeho buranyura.
Gusa ikibazo cyawe ntaragisubiza, nagira ngo ngusangize ingorane yanjye.
Ndaribwaribwa buri uko mpumirije amaso y’ubwonko bwanjye agakebaguza ashakisha ishusho yawe, wowe w’igikara gisize n’inseko nziza imurikira umwijima w’intekerezo zanjye; ndagukebuka akanyamuneza kakaza.
Uko nza nkwegera, ishusho yawe igenda yiherera ari nako amaso yawe yuje ubushishozi arabukwa inzitane z’ibitekerezo byanjye, zisobanye nk’imiyoboro y’amashanyarazi mu rusenge rw’inzu yatawe.
Urareba hirya,ugahengereza hino insika zanditseho ibiranga kamere yanjye zikakwakira .

Uko utambuka, amatsiko yawe aramurika inenge zanjye: “nyamwigendaho, ntahorahoze, ahindukira ku ijambo…”
Buri rutambwe uteye ndasogotwa mu mbamvu. Urumuri rwawe ntirushira, rurinda rugera mu ndiba aho igiseke cyegamiye infuruka ihuza insika zombi.
Buri rutambwe uteye ndasogotwa mu mbamvu. Urumuri rwawe ntirushira, rurinda rugera mu ndiba aho igiseke cyegamiye infuruka ihuza insika zombi.
Ndakwinginze ngusaba kutanyahuranya ngo upfundure, uranyangira uti: “sinzi kuryarya”. Utereye ukuboko ngo urapfundura.
Aho niho binyangira munda nkahumura amaso, mva aho ngo ntabona ishyano; ya nseko nziza yawe yijimye.
Amaso yawe kurabukwa imitima ibiri yanjye ihura mu rubanza yabuze gica. Umwe ugukunda n’undi utagondwa.
Amaso yawe kurabukwa imitima ibiri yanjye ihura mu rubanza yabuze gica. Umwe ugukunda n’undi utagondwa.
Iyo nkubonye, ibyanjye bimera nk’urukiko rubonye umukuru, byose birahagarara.
None icyifuzo cyanjye ni kimwe, ni uko twakwirirwana umugoroba umwe mu mutuzo uzira ijambo.
Ijambo ni intumwa igayitse, isaba guhendahendwa kandi singira ukwihangana nk’ukwawe. Ndetse mperuka kumva ivuga ko hari ibyo idatumwa.
Ni unyemerera tukirirwana mu mutuzo nzabasha kujya mu ndiba numvirize. Kandi ndahamya ko nzamenya umutima utera uwo ariwo nkagusubiza, nubwo nsaba abakurambere ko yombi yagira intero imwe ikaba iy’urukundo.
Unsuhurize ab’imuhira uti hobe!
Ugukundana n’umwe mu mitima ye wose wifuza kukwegurira undi.
Uwawe
M.D. Ange
g3nz3rt
Comments
Post a Comment