Umusare




Picture from the internet




                                      
Ndi Rwaka mwene Mvunyishe

Nyir'amashyengo yuje urugwiro

umusizi utazwi ku ntebe y'intiti

intero ye ni ndi ku muhigo

icyo imboni yashimye

kimwanga mu nda

Abadukiraho akiyamira

ati: "Mba ndoga ngoga wampaye inka

Rwaka Uyu munyu nkawiharira!"





Ndi Mugizi wa Maboko atemye

ya Mwambutsa nyir'indobane

Umusare nyawe Ny'irumuvure

uvura imigongo ikarambuka 

akayambutsa inyanja

agashyanya ibakwe

akanyabugabo ari nyashakwe

uw'amajwi menshi avugira hamwe

agira ati "yewe musore kaza umuhini!"



Ndikiriza mu ntero y'intatu

amarembo magari ya marebe

arembuza umugenzi urushye

ati :" Kaza Neza uvunyisha ativuze"



Nanjye nti :" Ndi Imanzi ya mboneza

yabonye iribori ritatse iri rembo

ijambo risigara mu mbere"


 
Aranyuzura ati:

"Mboneza ni imfura

Mu ntege no mu ngamba uriwe

singira icyo ngutura

uragenzwa ni iki

icyo unsaba ndakiguha"



"Rwaka nacitse inyota y'amazinda

 Mva ibuzimu nje ibuzima, si ntinda

 ndagenzwa n'isoko ya muhorahoze

 aho Kanyange umushinga ashagawe

 yicaranye ikibindi cyuje amazi!"



 Marebe ati : "Cyo ngwino

 gera mu gikari cy'uyu mubano

 aho amabanga atagira abiru

 aho ingohe zitagoheka

 aho umutware akunda gutwarwa

 n'umuniho uzira agahinda.



 Gira n'ingoga ubone uko uza

 hama hamwe , ureba uko asa

 Huza imboni n'indoro

 yuje amahwemo ya nyiraneza

 Amaso ye naguheza

 ayawe nayo atakibona

 induru izira amakuba

 nigutwara nk'umuraba

 intero ari zimwe ati:"dore ndaje"


 Ushikame we kuzahara

 ugashye nk'uramira amagara

 iriba uraba uriri mu ndiba

 uzibure isoko ryo kurutare

 Rwaka mwana w'umusare. 



g3nz3rt




Comments